Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIRIMO

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 19

Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba

Select an Audio Recording
Ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba
REBA
Text
Image

(Matayo 26:26-30)

  1. 1. Yehova, Data uhoraho,

    Uyu munsi utwibutsa

    Urukundo rukomeye wadukunze

    N’indi mico yawe myiza.

    Umwana wawe w’ikinege

    Yatanze ubuzima bwe.

    Amaraso ya Yesu yaramenetse

    Bisohoza ubuhanuzi.

  2. 2. Waducunguje amaraso

    Y’agaciro kenshi cyane.

    Uwo mwana wawe yaradupfiriye

    Ngo tubone ubuzima.

    Twizihiza uyu muhango

    Kubera ko utwibutsa

    Ukuntu igitambo cy’Umwana wawe

    Cyatumye dukizwa urupfu.

  3.  3. Twahuriye imbere yawe.

    Twemeye ubutumire

    Ngo tugusingize kuko udukunda,

    Tunaguheshe ishema.

    Tuje kugushimira cyane

    Kuko watanze incungu.

    Tugume mu nzira tweretswe na Kristo,

    Maze tuzabeho iteka.