Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 16

Yehova yasutse umwuka ku Mwana we

Hitamo ibyafashwe amajwi
Yehova yasutse umwuka ku Mwana we
REBA

(Ibyahishuwe 21:2)

  1. 1. Yah yatoranyije Yesu

    Ngo ategeke byose.

    Ni Umwami ukiranuka,

    Uzategeka iyi si.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova yahisemo Yesu,

    Amusukaho umwuka.

    Twe tuzamubera abizerwa

    Tube n’indahemuka.

    Yehova yahisemo Yesu,

    Amugabira Ubwami,

    Kugira ngo aheshe ikuzo

    Izina ryera rya Se.

  2. 2. Abavandimwe ba Kristo,

    Bavutse bundi bushya.

    Bazategekana na Yesu

    Isi ibe Paradizo.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova yahisemo Yesu,

    Amusukaho umwuka.

    Twe tuzamubera abizerwa

    Tube n’indahemuka.

    Yehova yahisemo Yesu,

    Amugabira Ubwami,

    Kugira ngo aheshe ikuzo

    Izina ryera rya Se.