Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 15

Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!

Hitamo ibyafashwe amajwi
Nimusingize Umwana w’Imfura wa Yehova!
REBA

(Abaheburayo 1:6)

  1. 1. Mwese musingize

    Uwashyizweho na Yah.

    Ayoboye Ubwami

    Butanga imigisha.

    Kuko akiranuka

    Azarwanirira

    Izina rya Yehova

    N’ubutegetsi bwe.

    (INYIKIRIZO)

    Mwese musingize

    Uwimitswe n’Imana.

    Yashyizwe i Siyoni,

    Ubu arategeka!

  2. 2. Mwese musingize

    Kristo wadupfiriye,

    We watanze incungu

    Kugira ngo tubeho.

    Umugeni wa Kristo

    Yambaye ibyera.

    Ubukwe bwe na Kristo

    Buzubahisha Yah.

    (INYIKIRIZO)

    Mwese musingize

    Uwimitswe n’Imana.

    Yashyizwe i Siyoni,

    Ubu arategeka!