Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIRIMO

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 146

“Byose ndabigira bishya”

Select an Audio Recording
“Byose ndabigira bishya”
REBA
Text
Image

(Ibyahishuwe 21:1-5)

  1. 1. Ibimenyetso byerekana neza

    Ko Ubwami bw’Imana buganje.

    Umwana wayo arategeka,

    Ibyo Yah ashaka bizakorwa.

    (INYIKIRIZO)

    Dore ihema ry’Imana,

    Rizaba hamwe n’abantu.

    Nta n’imibabaro izabaho,

    Nta rupfu n’indwara bizabaho.

    Byose Yah azabigira bishya.

    Ibyo turabyizeye.

  2. 2. Twese turebe Yerusalemu nshya,

    Umugeni w’Umwana w’Intama.

    Atatsw’ amabuye y’agaciro,

    Kandi umucyo we ni Yehova.

    (INYIKIRIZO)

    Dore ihema ry’Imana,

    Rizaba hamwe n’abantu.

    Nta n’imibabaro izabaho,

    Nta rupfu n’indwara bizabaho.

    Byose Yah azabigira bishya.

    Ibyo turabyizeye.

  3. 3. Uwo murwa ushimishije cyane

    Irembo ryawo rirakinguye.

    Uzamurikira amahanga

    Maze tubone urwo rumuri.

    (INYIKIRIZO)

    Dore ihema ry’Imana,

    Rizaba hamwe n’abantu.

    Nta n’imibabaro izabaho,

    Nta rupfu n’indwara bizabaho.

    Byose Yah azabigira bishya.

    Ibyo turabyizeye.