Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 14

Dusingize Umwami mushya w’isi

Hitamo ibyafashwe amajwi
Dusingize Umwami mushya w’isi
REBA

(Zaburi 2:12)

  1. 1. Abantu batabarika

    Bateraniye hamwe.

    Bakorakoranyijwe na Kristo

    N’itorero rye.

    Ubwami bwa Yah bwimitswe;

    Buzategeka iyi isi.

    Maze tubone ihumure,

    N’ibyishimo bidashira.

    (INYIKIRIZO)

    Singiza Yehova; singiza na Kristo,

    We mutware n’Umwami wacu.

    Tuzamwumvira iteka ryose,

    Tumusingize twese.

  2. 2. Nidusingize Umwami wacu

    Kristo wimitswe.

    Uwo Mwami w’amahoro

    Azadukiza rwose.

    Tuzagira ibyishimo,

    Ntituzagira ubwoba,

    Kandi mu gihe cy’umuzuko

    Tuzasabwa n’ibyishimo!

    (INYIKIRIZO)

    Singiza Yehova; singiza na Kristo,

    We mutware n’Umwami wacu.

    Tuzamwumvira iteka ryose,

    Tumusingize twese.