Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 137

Bashiki bacu bizerwa

Hitamo ibyafashwe amajwi
Bashiki bacu bizerwa
REBA

(Abaroma 16:2)

 1. 1. Mariya na Sara, Rusi n’abandi,

  Bari abagore b’indahemuka.

  Bari bariyeguriye Imana.

  Bari abagore bizerwa cyane.

  Hari ndetse n’abandi bagore,

  Nubwo batavuzwe, bakundwaga cyane.

 2. 2. Twibuka imico y’abo bagore,

  Imico myiza ikundwa na bose:

  Ubudahemuka, kugira neza.

  Batubereye intangarugero.

  Hari n’abandi bashiki bacu

  Bafite imico myiza twakwigana.

 3. 3. Mwe Bakristokazi, bashiki bacu,

  Mukorana ubwitange mwishimye.

  Mwicisha bugufi mukaganduka,

  Mwemerwa n’Imana, ntimugatinye.

  Mana yacu ujye ubarinda,

  Ube hafi yabo be kuzacogora.