Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 134

Umurage Imana yahaye ababyeyi

Hitamo ibyafashwe amajwi
Umurage Imana yahaye ababyeyi
REBA

(Zaburi 127:3-5)

  1. 1. Umugabo n’umugore,

    Iyo bombi babyaye umwana,

    Bamwitaho bafatanyije;

    Bibuka ko iyo mpano

    Yaturutse kuri Yehova,

    We Soko y’ubuzima nyakuri.

    Anayobora ababyeyi

    Akabigisha inzira ze.

    (INYIKIRIZO)

    Yabahaye umwana mwiza,

    Umurage w’agaciro.

    Mumwiteho igihe cyose,

    Mumwigisha Ibyanditswe.

  2. 2. Amategeko y’Imana

    Muyahoze ku mutima wanyu.

    Muyigishe abana banyu;

    Uwo murage mwahawe.

    Mujye muyavuga mugenda,

    Muryamye cyangwa muhagurutse,

    Wenda bazayazirikana,

    Bizabaheshe imigisha.

    (INYIKIRIZO)

    Yabahaye umwana mwiza,

    Umurage w’agaciro.

    Mumwiteho igihe cyose,

    Mumwigisha Ibyanditswe.