INDIRIMBO YA 131
“Icyo Imana yateranyirije hamwe”
Select an Audio Recording
REBA
Umwandiko
Ifoto
1. Mwe bageni bacu,
Ubu muri umwe.
Mwiyemeje kubana
Mwisunze Imana.
(INYIKIRIZO YA 1)
Mugabo uzakunde
Umugore wawe.
Abahujwe n’Imana
Ntimukabatanye.
2. Mwumviye Imana
Mwiga Bibiliya,
None ubu mushaka
Imigisha yayo.
(INYIKIRIZO YA 2)
Mugore uzakunde
Umugabo wawe.
Abahujwe n’Imana
Ntimukabatanye.
(Reba nanone Itang 2:24; Umubw 4:12; Efe 5:22-33.)