REBA
Umwandiko
Ifoto

(Zaburi 86:5)

 1. 1. Yehova yatanze

  Incungu y’Umwana we,

  Bityo ngo tubabarirwe,

  N’urupfu ruvanweho.

  Iyo twihannye by’ukuri,

  Aratubabarira.

  Izo mbabazi duhabwa,

  Tuzikesha incungu.

 2. 2. Tuzababarirwa

  Nitwigana Imana

  Tubabarira abandi

  Kandi tukabitaho.

  Kwihanganira abandi,

  Biradufasha cyane.

  Twubahe abavandimwe,

  Tunabakunde cyane.

 3. 3. Kubabarirana

  Tuzajye tubyitoza.

  Bizaturinda inzika,

  Cyangwa kwanga abandi.

  Tujye twigana Yehova,

  We wadukunze cyane,

  Tubabarire abandi;

  Dushimishe Imana.