Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 126

Tube maso kandi dushikame

Hitamo ibyafashwe amajwi
Tube maso kandi dushikame
REBA

(1 Abakorinto 16:13)

  1. 1. Tube maso dukomere,

    Twihanganire byose.

    Tube abagabo nyabo,

    Tuzatsinda nta shiti.

    Twumvira Kristo muri byose,

    Kandi turamushyigikira.

    (INYIKIRIZO)

    Duhagarare dushikamye,

    Tugeze ku mperuka!

  2. 2. Dukomeze kuba maso;

    Twumvire Yesu Kristo.

    Umugaragu wizerwa

    Na we tuzamwumvira.

    Tujye twumvira abasaza,

    Bita ku mukumbi wa Kristo.

    (INYIKIRIZO)

    Duhagarare dushikamye,

    Tugeze ku mperuka!

  3.  3. Dukomeze kuba maso

    Mu gihe tubwiriza.

    Tuzahora tubwiriza

    Nubwo bazaturwanya.

    Dusingize Imana yacu.

    Umunsi wayo uri hafi!

    (INYIKIRIZO)

    Duhagarare dushikamye,

    Tugeze ku mperuka!