INDIRIMBO YA 126
Tube maso kandi dushikame
1. Tube maso dukomere,
Twihanganire byose.
Tube abagabo nyabo,
Tuzatsinda nta shiti.
Twumvira Kristo muri byose,
Kandi turamushyigikira.
(INYIKIRIZO)
Duhagarare dushikamye,
Tugeze ku mperuka!
2. Dukomeze kuba maso;
Twumvire Yesu Kristo.
Umugaragu wizerwa
Na we tuzamwumvira.
Tujye twumvira abasaza,
Bita ku mukumbi wa Kristo.
(INYIKIRIZO)
Duhagarare dushikamye,
Tugeze ku mperuka!
3. Dukomeze kuba maso
Mu gihe tubwiriza.
Tuzahora tubwiriza
Nubwo bazaturwanya.
Dusingize Imana yacu.
Umunsi wayo uri hafi!
(INYIKIRIZO)
Duhagarare dushikamye,
Tugeze ku mperuka!
(Reba nanone Mat 24:13; Heb 13:7, 17; 1 Pet 5:8.)