Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 125

“Hahirwa abanyambabazi”

Hitamo ibyafashwe amajwi
“Hahirwa abanyambabazi”
REBA

(Matayo 5:7)

  1. 1. Yah agira imbabazi

    Abikuye ku mutima.

    Adukorera ibyiza,

    Aduha ibikenewe.

    Abantu bose bihana

    Yah arabababarira.

    Azi intege nke zacu

    Ni yo mpamvu atwitaho.

  2. 2. Iyo twakoze icyaha

    Tumusaba imbabazi.

    Nk’uko Yesu yabivuze,

    Dusenga tuvuga tuti

    “Mana utubabarire

    Natwe turababarira.”

    Nitutabika inzika,

    Tuzagira amahoro.

  3. 3. Iyo tugize impuhwe

    Bituma twiga gutanga,

    Tutiteze gushimirwa

    Ineza yose tugize.

    Imana ibona byose

    Ni yo izadushimira.

    Nitugira imbabazi

    Tuzemerwa na Yehova.

(Reba nanone Mat 6:2-4, 12-14.)