Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 124

Turi indahemuka

Hitamo ibyafashwe amajwi
Turi indahemuka
REBA

(Zaburi 18:25)

  1. 1. Twebwe turi abizerwa,

    Turi indahemuka.

    Tuzumvira Yah Yehova,

    Uwo twiyeguriye.

    Inama zose aduha

    Duhore tuzumvira.

    Arizerwa cyane rwose,

    Tuzagumana na we.

  2. 2. Tujye tuba abizerwa

    Twite ku bavandimwe.

    Tubafashe buri gihe,

    Tubagirire neza.

    Tujye tububaha cyane

    Bivuye ku mutima.

    Tujye tuba hafi yabo

    Twunge ubumwe na bo.

  3. 3. Tujye tuba abizerwa

    Twumvire abasaza.

    Tuzahora tububaha

    Tunabagandukire.

    Tuzabona imigisha

    Ituruka ku Mana.

    Nitwumvira Yah Yehova

    Tuzaba abantu be.