REBA
Umwandiko
Ifoto

(Abefeso 4:32)

 1. 1. Turagushimira Mana yacu

  Rwose twamenye ko

  Urangwa n’ubwenge n’imbaraga,

  Kandi ukagira neza.

 2. 2. Kristo asaba abababaye

  Kudahangayika.

  Umutwaro we nturemereye,

  Kuko agwa neza cyane.

 3. 3. Tuzigana Imana na Kristo

  Tunabashimishe.

  Tuzihatira kugira neza

  Dufasha bagenzi bacu.