Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIRIMO

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Turirimbire Yehova twishimye

 INDIRIMBO YA 113

Dufite amahoro

Select an Audio Recording
Dufite amahoro
REBA
Text
Image

(Yohana 14:27)

  1. 1. Musingize Yehova,

    Imana yacu.

    Akunda amahoro

    Yanga ibibi.

    Na Kristo Umwana we

    Arayakunda.

    Natsinda intambara

    Tuzanezerwa.

  2. 2. Ntabwo tukirakara

    Nta n’intonganya.

    Amacumu n’inkota

    Twarabiretse.

    Dushake amahoro,

    Tubabarira.

    Tubane amahoro,

    Twigana Yesu.

  3. 3. Dufite amahoro

    Ava ku Mana.

    Amategeko yayo

    Turayumvira.

    Dukunde amahoro

    Tuyishimire,

    Kugeza amahoro

    Aganje hose.