Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 112

Yehova ni Imana y’amahoro

Hitamo ibyafashwe amajwi
Yehova ni Imana y’amahoro
REBA

(Abafilipi 4:9)

  1. 1. Mana y’amahoro,

    Irangwa n’urukundo,

    Uduhe umwuka wera,

    Twere imbuto zawo.

    Waduhaye Yesu;

    Ni we utuyobora

    Tukaba incuti zawe,

    Tukaba mu mahoro.

    2. Ibyanditswe byera

    Ni byo bituyobora

    Tukabona urumuri

    Mu mwijima w’iyi si.

    Duhe umugisha

    Mu byo dukora byose

    Kugeza igihe twese

    Tuzaba mu mahoro.

    3. Abagukorera

    Warabakoranyije,

    Utuma bunga ubumwe,

    Batangaza Ubwami.

    Umwami wimitse

    Azaca intambara,

    Tubeho iteka ryose

    Dufite amahoro.