REBA
Umwandiko
Ifoto

(1 Petero 1:22)

  1. 1. Iyo dukundana cyane,

    Tunezeza Umuremyi.

    Yah arangwa n’urukundo

    Reka tumwigane.

    Tujye twereka abantu

    Urukundo nyarukundo.

    Tujye dukunda abandi

    Urukundo nyarwo.

    Niba hari ukennye,

    Tujye tumufasha twishimye.

    Tujye twita ku bandi,

    Tubatege amatwi.

    Yesu ni we watweretse

    Urukundo rwa Yehova.

    Natwe turugaragaze.

    Urukundo nyakuri

    Ruhore ruturanga.