Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INDIRIMBO YA 107

Twigane urukundo rw’Imana

Hitamo ibyafashwe amajwi
Twigane urukundo rw’Imana
REBA

(1 Yohana 4:19)

  1. 1. Imana yacu ni yo yadutoje

    Gukunda abandi.

    Ibyo yakoze byose bitwereka

    Urukundo yadukunze.

    Yatanze Yesu ngo apfire bose,

    Tubabarirwe ibyaha dukora.

    Yaradukunze bitagereranywa.

    Iyo Mana iradukunda.

  2. 2. Nitugendera mu rukundo rwayo

    Rw’ukuri iteka

    Bizadufasha gukunda abandi,

    Buri gihe, muri byose.

    Dukunde Data, dukunde n’abandi

    Kuko iteka birajyanirana.

    Bizadufasha kubabarirana,

    Kuko turi abavandimwe.

  3. 3. Twunze ubumwe kuko dukundana

    Tukaba n’incuti.

    Yehova ni we udusaba twese

    Kutagira umwiryane.

    Muze murebe urukundo rwacu,

    Twigishwa na Yah n’Ijambo rye ryera.

    Abavandimwe na bo batwibutsa

    Urukundo rw’Imana yacu.