REBA
Umwandiko
Ifoto

(1 Abakorinto 13:1-8)

  1. 1. Yehova Mana udufashe

    Tugire imico nk’iyawe,

    Urukundo ruze imbere

    Kuko ruruta indi yose.

    Iyo tubuze urukundo

    Nta cyo tuba turi cyo rwose.

    Tugaragaze urukundo

    Mu magambo no mu bikorwa.

    2. Urukundo rugira neza,

    Rwita ku bantu nta buryarya.

    Ntabwo rubiba inzangano;

    Rutuma tubabarirana.

    Kuba dufite urukundo

    Ni byo bituma twihangana.

    Niyo twahura n’ibibazo

    Ntituzahwema gukundana.