REBA

Vanaho:

  1. 1. Bamenye Yehova,

    Bituma bamwubaha.

    Baranamushimiye

    Kuko yabakunze cyane.

    Bamenye izina rye,

    Batangaza Ubwami bwe.

    Bakunze Ijambo rye,

    Bemera ko ribayobora.

    Baragukundaga,

    Bakanabigaragaza.

    Ijambo rye bararirinze,

    Baranarikwirakwiza.

    (INYIKIRIZO)

    Ni Ijambo rihoraho,

    Rikora ku mutima.

    Ibikubiyemo birahumuriza.

    Nifuza kubikurikiza.

  2. 2. Ohh, barwanyije Bibiliya,

    Ntibabigeraho.

    Abakunda Ijambo rye,

    Babaye indahemuka.

    Aho kureka Bibiliya,

    Bari biteguye gupfa.

    Batanze ubuhamya, bafite ukwizera.

    Nta jambo ryabuze na mba.

    (INYIKIRIZO)

    Rwose ni Ijambo rihoraho.

    Rikora ku mutima.

    Ibikubiyemo birahumuriza,

    Nifuza kubikurikiza.

  3. 3. Watubwiye ko witwa Yehova.

    Biri mu Ijambo ryawe.

    Iryo zina ryawe,

    Rizanahoraho.

    Tuzagusingiza iteka.

    (INYIKIRIZO)

    Ni Ijambo rihoraho,

    Rikora ku mutima.

    Ibikubiyemo birahumuriza,

    Nifuza kubikurikiza,

    Buri gihe.