Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Werurwe 2017

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 12–16

Abisirayeli bibagiwe Yehova

Abisirayeli bibagiwe Yehova

Yeremiya yahawe inshingano itoroshye, yari kwereka abibone b’i Buyuda n’i Yerusalemu banze kumvira, ko Yehova yari yiyemeje kubarimbura.

Yeremiya yashatse umukandara uboshye mu budodo

13:1, 2

  • Uwo mukandara yari akenyeye wagereranyaga ubucuti Yehova yagiranaga n’iryo shyanga

Yeremiya yajyanye uwo mukandara ku ruzi rwa Ufurate

13:3-5

  • Yawuhishe mu isenga ryo mu rutare maze asubira i Yerusalemu

Yeremiya yasubiye ku ruzi rwa Ufurate gutaburura wa mukandara

13:6, 7

  • Yasanze warangiritse

Yehova yasobanuriye Yeremiya iby’uwo mukandara amaze kurangiza iyo nshingano

13:8-11

  • Kuba Yeremiya yaremeye gusohoza inshingano ikomeye, byatumye Yehova ashobora kwigisha abari bagize ubwoko bwe