UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose”: (Imin. 10)

    • Ibk 20:28—Abasaza baragira itorero (w11 15/6 20 par. 5)

    • Ibk 20:31—Abasaza bafasha intama igihe cyose zibikeneye, haba “ku manywa” cyangwa ‘nijoro’ (w13 15/1 31 par. 15)

    • Ibk 20:35—Abasaza bagomba kugaragaza umuco wo kwigomwa (bt 172 par. 20)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Ibk 19:9—Kuba intumwa Pawulo yarakoranaga umwete kandi agahuza n’imimerere, twabikuramo irihe somo? (bt 161 par. 11)

    • Ibk 19:19—Ni irihe somo twavana ku bantu bo muri Efeso? (bt 162-163 par. 15)

    • Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?

    • Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibk 19:1-20

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. Ha nyiri inzu agakarita ka JW.ORG.

  • Gusubira gusura bwa gatatu: (Imin. 3 cg itagezeho) Itoranyirize umurongo w’Ibyanditswe n’ikibazo muzaganiraho ubutaha.

  • Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) jl isomo rya 15

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 99

  • Jya ufasha abakiri bato kuzuza ibisabwa: (Imin. 15) Ikiganiro. Erekana iyo videwo. Hanyuma musubize ibi bibazo: Ni iyihe nshingano y’ingenzi abasaza bafite mu itorero (Ibk 20:28)? Kuki abasaza bagomba gukomeza gutoza abandi? Abasaza bakwigana bate ukuntu Yesu yatozaga intumwa ze? Abavandimwe bagombye kwakira bate imyitozo bahabwa (Ibk 20:35; 1Tm 3:1)? Abasaza babatoza bate? Ni iki abasaza bagombye kuzirikana mu gihe batoza abandi?

  • Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 48

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 118 n’isengesho