Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Ukuboza 2017

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Urukundo nyakuri ni iki?

Urukundo nyakuri ni iki?

Yehova atangiza umuryango, yifuzaga ko umugabo n’umugore babana akaramata (It 2:22-24). Bashobora gutana ari uko gusa umwe aciye inyuma mugenzi we (Ml 2:16; Mt 19:9). Kubera ko Yehova yifuza ko abashakanye bishima, yashyizeho amahame yafasha Abakristo guhitamo neza abo bazabana no kugira urugo rwiza.—Umb 5:4-6.

MUZABANZE MUREBE VIDEWO IVUGA NGO URUKUNDO NYAKURI NI IKI?, HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Kuki inama Frank na Bonnie bahaye Elize yarangwaga n’ubwenge n’urukundo?

  • Kuki bidahuje n’ubwenge gutekereza ko uzahindura uwo murambagizanya?

  • Ni iyihe nama Paul na Priscilla bahaye Elize?

  • Ni iki cyatumye Jake na Megane bagirana ibibazo?

  • Ni ibihe bintu by’umwuka John na Elize bari bahuriyeho?

  • Kuki wagombye kumenya “umuntu uhishwe mu mutima” mbere y’uko mwemeranya kubana (1Pt 3:4)?

  • Urukundo nyakuri ni iki (1Kr 13:4-8)?