Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya babwiriza mu isoko ryo muri Siyera Lewone

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Ukuboza 2017

Uburyo bw’ikitegererezo

Uburyo bw’ikitegererezo bwo gutanga Nimukanguke! no kwigisha ukuri ku birebana n’urupfu. Tegura uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Mushake Yehova mbere y’uko umunsi w’uburakari bwe ugera

Kugira ngo Yehova azaduhishe ku munsi w’uburakari bwe, tugomba kumvira inama Zefaniya yagiriye Abisirayeli.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

“Bafata ikinyita cy’umwambaro w’Umuyahudi”

Abantu bo mu mahanga yose baza gusenga Yehova bafatanyije n’Abakristo basutsweho umwuka. Twashyigikira dute abasutsweho umwuka?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Ugera ku bantu bose bo mu ifasi yawe

Twakora iki ngo tugeze ubutumwa bwiza ku bantu bo mu ifasi bose?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Guma mu “kibaya kiri hagati y’imisozi”

“Ikibaya kiri hagati y’imisozi” kigereranya iki? Abantu bahungira bate muri icyo kibaya kandi se bakigumamo bate?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ibintu bishya byiyongereye mu materaniro yo mu mibyizi

Mu gihe utegura, jya usuzuma ibisobanuro, amafoto na videwo byo muri Bibiliya idufasha kwiyigisha. Ibyo bizagufasha kugirana ubucuti na Yehova.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Ese umuryango wawe ushimisha Yehova?

Mu gihe cya Malaki, Yehova ntiyemeraga abantu bariganyaga abo bashakanye. Ni mu buhe buryo abashakanye bakwirinda guhemukirano muri iki gihe?

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Urukundo nyakuri ni iki?

Yehova yifuza ko abashakanye babana iteka ryose. Ni yo mpamvu afasha abantu guhitamo neza abo bazabana kandi akabaha inama z’uko bagira urugo rwiza.