IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Abantu bagomba kumenya amahame ya Yehova kandi bakayakurikiza kugira ngo bamusenge mu buryo yemera (Yes 2:3, 4). Igitabo Urukundo rw’Imana,’ ari na cyo gitabo cya kabiri dukoresha tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, gifasha abigishwa kumenya uko amahame ya Bibiliya yabafasha mu mibereho yabo (Heb 5:14). Mu gihe tubigisha, tugomba kubagera ku mutima kugira ngo ibyo biga bitume bahinduka.—Rom 6:17.

UKO WABIGENZA:

  • Tegura neza kandi uzirikane ibyo umwigishwa akeneye. Jya umubaza ibibazo byagufasha kumenya ibyo atekereza n’uko yiyumva Img 20:5; be 259

  • Jya ukoresha udusanduku two muri icyo gitabo, ufashe umwigishwa kumenya akamaro ko gukurikiza amahame ya Bibiliya

  • Jya utoza umwigishwa gukoresha neza umutimanama, ariko wirinde kumufatira imyanzuroGal 6:5

  • Jya ureba niba hari ihame ryo muri Bibiliya umwigishwa agomba gushyira mu bikorwa, ubigiranye amakenga. Jya umushishikariza mu bugwaneza kugira ibyo ahindura abitewe n’urukundo akunda Yehova Img 27:11; Yoh 14:31