Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Ugushyingo 2017

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Usubira gusura

Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Usubira gusura

IMPAMVU ARI IBY’INGENZI: Abantu benshi bemera ubutumwa bwiza bw’ubwami, baba bifuza kumenya ukuri ku byerekeye Imana (Ye 55:6). Kugira ngo tubigishe neza, twagombye gusubira kubasura kenshi. Abantu bahura n’ingorane zitandukanye. Ubwo rero n’uburyo bwo kubashishikariza kwiga Bibiliya buba butandukanye. Kugira ngo tubagere ku mutima, tugomba gutegura neza kandi tukiyemeza gutangiza ikigisho cya Bibiliya.

UKO TWABIGENZA:

  • Jya ubasura udatinze, nyuma y’iminsi mike.—Mt 13:19

  • Jya ubagaragariza urukundo n’akanyamuneza kandi ububahe

  • Jya ubasuhuzanya urugwiro, kandi ubavuge mu mazina. Jya ubibutsa impamvu usubiye kubasura. Ushobora kuba ugiye gusubiza ikibazo bakubajije, kubaha igazeti iherutse gusohoka, kubereka urubuga rwacu, kubereka videwo cyangwa kubereka uko twigisha abantu Bibiliya. Mu gihe hari ibindi bifuje kumenya, jya uhindura ibyo wari wateganyije kuvuga.—Fp 2:4

  • Jya wuhira imbuto wateye mu mutima wabo. Ibyo wabikora ubasobanurira umurongo wo muri Bibiliya cyangwa ubasigira igitabo (1Kr 3:6). Jya ugerageza kubagira inshuti

  • Shyiraho urufatiro rwo gusubira gusura