Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Ugushyingo 2017

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Amasomo tuvana mu gitabo cya Yona

Amasomo tuvana mu gitabo cya Yona

Yehova yandikishije mu Ijambo rye inkuru z’abantu bari bafite ukwizera, kugira ngo tubigireho amasomo y’ingenzi (Rm 15:4). Ni ayahe masomo tuvana mu gitabo cya Yona? Murebe videwo ivuga ngo Gahunda y’iby’umwuka mu muryango: Yona—Yize kugira imbabazi nka Yehova, hanyuma musubize ibibazo bikurikira:

  • Ni ibihe bibazo ababwiriza batatu bavugwa muri iyi videwo bahuye na byo?

  • Igitabo cya Yona kitugira iyihe nama mu gihe duhawe igihano cyangwa tukavanwa ku nshingano? (1Sm 16:7; Yn 3:1, 2).

  • Inkuru ya Yona yadufasha ite mu gihe tubwiriza mu ifasi itarumbuka? (Yn 4:11; Mt 5:7).

  • Ibyabaye kuri Yona byaduhumuriza bite mu gihe turwaye? (Yn 2:1, 2, 7, 9).

  • Ukurikije ibyo wabonye muri iyi videwo, ni akahe kamaro ko gusoma Bibiliya no kuyitekerezaho?