Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAHEBURAYO 9-10

“Igicucu cy’ibintu byiza bizaza”

“Igicucu cy’ibintu byiza bizaza”

9:12-14, 24-26; 10:1-4

Ihema ry’ibonaniro ryashushanyaga gahunda Imana yashyizeho yo kuzacungura abantu binyuze ku nshungu. Huza ibintu bine bigaragara mu ihema ry’ibonaniro n’icyo byashushanyaga.

  1. Umwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane

  2. Kuminjagira amaraso y’itungo imbere y’Isanduku

  3. Ahera Cyane

  4. Umutambyi mukuru

 
  • Yesu

  • Mu ijuru

  • Kumurikira Yehova agaciro k’inshungu

  • Umubiri wa Kristo