6:9-11, 25-27, 54, 66-69

Igihe Yesu yakoreshaga urugero abigishwa be batumvaga neza, bamwe bacitse intege bareka kumukurikira. Nyamara umunsi umwe mbere yaho, Yesu yari yakoze igitangaza agaburira imbaga y’abantu, bityo agaragaza ko yari afite imbaraga ziva ku Mana. None se kuki bacitse intege? Birashoboka ko bari bakurikiye Yesu babitewe n’ubwikunde. Bari bamukurikiye kugira ngo abahe ibintu.

Buri wese yagombye kwibaza ati: “Ni iyihe mpamvu ituma nkurikira Yesu? Ese mukurikira mbitewe mbere na mbere n’imigisha mbona muri iki gihe n’iyo nzabona mu gihe kizaza, cyangwa ni uko nkunda Yehova kandi nkaba nifuza kumushimisha?”

Kuki dushobora gucika intege turamutse dukorera Yehova tubitewe mbere na mbere n’impamvu zikurikira?

  • Kuba turi mu muryango w’abavandimwe

  • Kuba twifuza kuba muri Paradizo