Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Nzeri 2017

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Jya ubatoza gukorera Yehova ubudacogora

Jya ubatoza gukorera Yehova ubudacogora

Byaragaragaye ko iyo umubwiriza mushya atojwe kubwiriza, no kugira ishyaka mu murimo, agera kuri byinshi (Img 22:6; Fp 3:16). Reka turebe bimwe mu byagufasha gutoza umwigishwa kugira ubuhanga mu murimo.

  • Jya utangira gutoza umwigishwa wa Bibiliya akimara kuba umubwiriza (km 8/15 1). Jya umwereka akamaro ko kugira gahunda ya buri cyumweru yo kubwiriza (Fp 1:10). Ntukamubwire ibimuca intege ku bijyanye n’ifasi mubwirizamo (Fp 4:8). Jya umutera inkunga yo kubwirizanya n’umugenzuzi w’itsinda n’abandi babwiriza, kugira ngo abigireho.​—Img 1:5; km 10/12 6 par. 3

  • N’iyo uwo wigisha yaba yaramaze kubatizwa, jya ukomeza kumutera inkunga no kumutoza kubwiriza, cyane cyane niba atararangiza igitabo ‘Urukundo rw’Imana.’​km 12/13 7

  • Mu gihe wajyanye kubwiriza n’umubwiriza mushya, jya utangiza ibiganiro mu buryo bworoheje. Numara kumva uko abwiriza, uge umushimira. Nanone ushobora kumubwira ibintu byamufasha kunoza ubuhanga bwo kubwiriza.​—km 5/10 7