Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Kwiyegurira Imana bigira akamaro kuruta imyitozo y’umubiri

Kwiyegurira Imana bigira akamaro kuruta imyitozo y’umubiri

Ese imyitozo y’umubiri igira umumaro? Igira umumaro muri bike, ariko kwiyegurira Imana bigira umumaro muri byose (1Tm 4:8). Ni yo mpamvu Abakristo bagombye gushyira mu gaciro mu birebana na siporo.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: JYA WITONDERA UKO UKORA SIPORO,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  1. 1. Ni ibihe bintu dushobora kwiga mu gihe dukora siporo?

  2. 2. Ni ibihe bintu bitatu byakwereka ko siporo ukora ari nziza cyangwa ari mbi?

  3. 3. Muri Zaburi ya 11:5 hadufasha hate kumenya imikino dushobora kureba kuri tereviziyo cyangwa iyo twakina?

  4. 4. Twakurikiza dute inama yo mu Bafilipi 2:3 n’iyo mu Migani 16:18 mu gihe dukora siporo?

  5. 5. Mu Bafilipi 1:10 hadufasha hate kwirinda kumara igihe kinini tureba imikino kuri tereviziyo cyangwa dukora siporo?