Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Nyakanga 2016

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Ishyirireho nibura intego y’umwaka umwe

Ishyirireho nibura intego y’umwaka umwe

Ni iyihe ntego nakwishyiriraho? Ni iyo gukora ubupayiniya bw’igihe cyose! Nubukora uzabona imigisha myinshi!—Img 10:22.

UMURIMO W’UBUPAYINIYA USHOBORA KUGUFASHA . . .

  • kuba umubwiriza w’umuhanga no kurushaho gukunda umurimo wo kubwiriza

  • gushimangira imishyikirano ufitanye na Yehova. Uko urushaho kubwira abandi ibyerekeye Yehova ni na ko urushaho kuzirikana imico ye itangaje

  • kunyurwa bitewe nuko uba washyize inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, ukagira ibyishimo bizanwa no gukorera abandi.—Mt 6:33; Ibk 20:35

  • kujya mu nama umugenzuzi w’akarere agirana n’abapayiniya mu gihe yasuye itorero no mu gihe cy’ikoraniro ry’akarere ndetse no kujya mu Ishuri ry’Abapayiniya

  • kubona uburyo bwo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no kubiyobora

  • kujyana kubwiriza n’abantu b’ingeri zose mugaterana inkunga.—Rm 1:11, 12