Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Mutarama 2017

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 29-33

“Hazima umwami uzategekesha gukiranuka”

“Hazima umwami uzategekesha gukiranuka”

Umwami Yesu yashyizeho “abatware” cyangwa abasaza b’itorero bo kwita ku mukumbi

32:1-3

  • Bameze “nk’aho kugama imvura y’amahindu,” kuko barinda umukumbi, bakawufasha guhangana n’ibitotezo hamwe no gucika intege

  • Bameze “nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi,” kuko bageza inyigisho z’ukuri kutavangiye ku bafite inyota yo kumenya Imana

  • Bameze “nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyakakaye,” kuko bahumuriza umukumbi, bakawugira inama zishingiye kuri Bibiliya