Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Mutarama 2017

9-15 Mutarama 

YESAYA 29-33

9-15 Mutarama 
  • Indirimbo ya 123 n’isengesho

  • Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

  • Hazima umwami uzategekesha gukiranuka”: (Imin. 10)

    • Ye 32:1​—Uwo mwami uzategekesha gukiranuka ni Yesu Kristo (w14 15/2 6 par. 13)

    • Ye 32:2​—Yesu wimitswe yashyizeho abatware bo kwita ku mukumbi (ip-1 332-334 par. 7-8)

    • Ye 32:3, 4​—Abagize ubwoko bwa Yehova bahabwa imyitozo n’inyigisho bibatoza gukiranuka (ip-1 334-335 par. 10-11)

  • Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)

    • Ye 30:21​—Yehova ashyikirana ate n’abagaragu be? (w14 15/8 21 par. 2)

    • Ye 33:22​—Ni mu buhe buryo Yehova yabereye Isirayeli Umucamanza ubashyiriraho amategeko n’umwami kandi se byabaye ryari? (w14 15/10 14 par. 4)

    • Ni iki ibyo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru binyigisha ku byerekeye Yehova?

    • Ni ibihe bitekerezo nasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru nakwifashisha mu murimo wo kubwiriza?

  • Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ye 30:22-33

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

  • Kuganira n’umuntu ku ncuro ya mbere: (Imin. 2 cg itagezeho) wp17.1, ingingo y’ibanze—Mu gihe nyir’inzu arakaye cyane.

  • Gusubira gusura: (Imin. 4 cg itagezeho) wp17.1, ingingo y’ibanze. Somera imirongo y’Ibyanditswe ku gikoresho cya elegitoroniki.

  • Icyigisho cya Bibiliya: (Imin. 6 cg itagezeho) lv 31-32 par. 12-13—Gera umwigishwa ku mutima.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

  • Indirimbo ya 119

  • “Aho kwikinga umuyaga” (Ye 32:2): (Imin. 9). Erekana iyo videwo.

  • “Jya utega amatwi mu materaniro”: (Imin. 6). Erekana videwo ivuga ngo Jya utega amatwi mu materaniro. Saba abana watoranyije kuza imbere, ubabaze ibi bibazo: ni iki gituma abana badatega amatwi mu materaniro? Iyo Nowa adatega amatwi igihe Yehova yamubwiraga uko yubaka inkuge, byari kugenda bite? Kuki ari byiza ko abana batega amatwi mu materaniro?

  • Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero: (Imin. 30) kr igice cya 6 par. 16-24 n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ni mu rugero rungana iki ubona ko Ubwami butegeka?

  • Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)

  • Indirimbo ya 40 n’isengesho