Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Mutarama 2017

 IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

“Yehova, ni wowe niringira”

“Yehova, ni wowe niringira”

Ni ngombwa kwiringira Yehova mu bihe byiza no mu bihe bibi (Zb 25:1, 2). Mu kinyejana cya munani Mbere ya Yesu, Abayahudi bahuye n’ikigeragezo cyari kugaragaza niba bariringiraga Imana koko. Ibyababayeho tubikuramo amasomo menshi (Rm 15:4). Nyuma yo kureba videwo ivuga ngo “Yehova, ni wowe niringira, subiza ibibazo bikurikira:

  1. Ni ikihe kibazo Hezekiya yahuye na cyo?

  2. Hezekiya yakurikije ate ihame riri mu Migani 22:3, igihe yamenyaga ko Yerusalemu iri hafi kugotwa?

  3. Kuki Hezekiya atigeze yemera kwishyira mu maboko y’Abashuri cyangwa ngo agirane amasezerano na Egiputa?

  4. Ni uruhe rugero rwiza Hezekiya yasigiye Abakristo?

  5. Ni ibihe bibazo duhura na byo bidusaba kugaragaza niba twiringira Yehova?

Ni ryari wagaragaza ko wiringira Yehova?