Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Mutarama 2016

 JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

Uko twayobora icyigisho dukoresheje agatabo Ubutumwa bwiza

Uko twayobora icyigisho dukoresheje agatabo Ubutumwa bwiza
  1. Soma ikibazo kibanzirizwa n’umubare cyanditse mu nyuguti zitose, kugira ngo ufashe nyir’inzu kwita ku gitekerezo cy’ingenzi.

  2. Soma paragarafu ikurikira icyo kibazo.

  3. Soma imirongo yanditse mu nyuguti ziberamye, maze ubaze nyir’inzu ibibazo birimo ubushishozi kugira ngo umufashe kubona aho iyo mirongo yo muri Bibiliya ihuriye na cya kibazo kibanzirizwa n’umubare.

  4. Niba hari indi paragarafu iri munsi y’icyo kibazo, ifashishe ibyo tumaze kuvuga kuri 2 na 3. Niba kuri jw.org hari videwo ihuje n’icyo kibazo, ujye unyuzamo uyimwereke mu gihe murimo mwiga.

  5. Hanyuma ubaze nyir’inzu cya kibazo kibanzirizwa n’umubare kugira ngo urebe neza ko yasobanukiwe.