Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Mutarama 2016

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZIRA 6-10

Yehova ashaka ko abagaragu be bamukorera babikunze

Yehova ashaka ko abagaragu be bamukorera babikunze

Ezira yakoze imyiteguro yo gusubira i Yerusalemu

7:6, 22; 8:26, 27

  • Umwami Aritazerusi aha Ezira uburenganzira bwo gusubira i Yerusalemu kugira ngo ashyigikire gahunda yo gusenga Yehova

  • Umwami aha Ezira “ibyo yasabye byose” kugira ngo ajye kubaka inzu ya Yehova. Ibyo bintu byari bikubiyemo zahabu, ifeza, ingano, divayi, amavuta n’umunyu. Muri iki gihe ibyo bintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 72.500.000.000.

Ezira yari yizeye ko Yehova azarinda abagaragu be

7:13; 8:21-23

  • Gusubira i Yerusalemu ntibyari byoroshye

  • Iyo nzira bashobora kuba baranyuzemo, yareshyaga n’ibirometero bigera ku 1.600 kandi bakanyura mu karere gateje akaga

  • Urwo rugendo rwamaze amezi agera kuri 4

  • Abasubiye i Yerusalemu bagombaga kugira ukwizera gukomeye kandi bakagira ishyaka n’ubutwari bagashyigikira gahunda yo gusenga Yehova mu buryo yemera

EZIRA YAGIYE AFITE . . .

Italanto 750 za zahabu n’ifeza ni ukuvuga ko zinganya uburemere n’inzovu 3 nkuru z’ingabo

INGORANE ABASUBIRAGA I YERUSALEMU BAHUYE NA ZO . . .

Ibico by’abambuzi, ubutayu, inyamaswa z’inkazi