Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Mutarama 2016

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | EZIRA 1-5

Yehova asohoza ibyo yasezeranyije

Yehova asohoza ibyo yasezeranyije
REBA
Text
Image

Yehova yari yarasezeranyije ko yari gutuma abantu bongera kumusenga mu buryo yemera mu rusengero rw’i Yerusalemu. Icyakora abavuye mu bunyage i Babuloni bamaze kugaruka, bahuye n’inzitizi nyinshi, harimo n’iteka ry’umwami ryababuzaga gukomeza kubaka. Hari abumvaga ko urusengero rutari kuzigera rwuzura.

  1. ah. 537 M.Y.

    Kuro atanga itegeko ryo kongera kubaka urusengero

  2. 3:3

    Ukwezi kwa karindwi

    Igicaniro cyubakwa; hatambwa ibitambo

  3. 3:10, 11

    536 M.Y.

    Hashyirwaho urufatiro

  4. 4:23, 24

    522 M.Y.

    Umwami Aritazerusi yahagaritse umurimo wo kubaka

  5. 5:1, 2

    520 M.Y.

    Zekariya na Hagayi bateye abantu inkunga yo kongera kubaka

  6. 6:15

    515 M.Y.

    Urusengero rwuzura