Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Kanama 2016

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 87-91

Guma mu bwihisho bw’Isumbabyose

Guma mu bwihisho bw’Isumbabyose

Iyo turi mu “bwihisho” bwa Yehova tugira umutekano wo mu buryo bw’umwuka

91:1, 2, 9-14

  • Tugomba kwiyegurira Yehova kandi tukabatizwa kugira ngo tugume mu bwihisho bwa Yehova

  • Abantu batiringira Imana ntibazi ubwo bwihisho

  • Abari mu bwihisho bwa Yehova birinda umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose cyababuza gukomeza kwizera Imana no kuyikunda

“Umutezi w’inyoni” agerageza kudufatira mu mutego

91:3

  • Inyoni zigira amakenga kandi ntibyoroshye kuzifatira mu mutego

  • Umutezi w’inyoni agenzura kamere y’inyoni abyitondeye kandi akiga amayeri yo kuzitega

  • Satani “umutezi w’inyoni,” na we agenzura abagaragu ba Yehova agamije kubatega imitego ishobora gutuma badakomeza kugirana ubucuti n’Imana

Imitego ine yica ikoreshwa na Satani:

  • Gutinya abantu

  • Gukunda ubutunzi

  • Imyidagaduro idakwiriye

  • Kutavuga rumwe