Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Kamena 2016

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ZABURI 52-59

“Ikoreze Yehova Imana umutwaro wawe”

“Ikoreze Yehova Imana umutwaro wawe”

Dawidi yahuye n’ibigeragezo byinshi mu mibereho ye. Igihe yandikaga Zaburi ya 55 yari yarahuye n’ibigeragezo bitandukanye urugero nko . . .

  • gutukwa

  • gutotezwa

  • kumva adakwiriye

  • gupfusha umwana

  • kurwara

  • kugambanirwa

Nubwo umutwaro wa Dawidi wasaga n’uremereye cyane, yarawihanganiye. Yagiriye inama abantu bashobora kumva bamerewe nka we agira ati “ikoreze Yehova umutwaro wawe.”

Twakurikiza dute ibivugwa muri uwo murongo muri iki gihe?

55:22

  1. Jya usenga Yehova ubivanye ku mutima, umubwire ibibazo byawe n’ibiguhangayikishije byose

  2. Jya ushakira ubufasha mu Ijambo rya Yehova no mu muryango we

  3. Jya ukora ibyo ushoboye ariko bishyize mu gaciro, kugira ngo ukemure ikibazo ufite