12:7-10

Ijambo “ihwa,” rikunze gukoreshwa muri Bibiliya mu buryo bw’ikigereranyo. Rishobora kwerekeza ku bantu bateza ibibazo cyangwa bakomeretsa abandi cyangwa ibintu biteza ibibazo (Kb 33:55; Img 22:5; Ezk 28:24). Igihe Pawulo yavugaga iby’“ihwa ryo mu mubiri” yari afite, ashobora kuba yarerekezaga ku ntumwa z’ibinyoma n’abandi bantu batemeraga ko ari intumwa bakarwanya n’umurimo we. Imirongo ikurikira, igaragaza ko ari ibihe bintu bindi bishobora kuba byarabereye Pawulo “ihwa ryo mu mubiri”?

Ni irihe ‘hwa ryo mu mubiri’ uhanganye na ryo?

Ni mu buhe buryo kwishingikiriza kuri Yehova bishobora kugufasha kwihangana?