Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bakora isuku ku Nzu y’Ubwami yo mu Busuwisi

AGATABO K’ITERANIRO RY’UMURIMO Gicurasi 2017

Uburyo bw’icyitegererezo

Uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga Umunara w’Umurinzi n’uburyo bwo kwigisha ukuri ku birebana n’igihe kizaza. Tegura uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro.

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Ikimenyetso cy’uko Abisirayeli bari kuzasubizwa iwabo

Ni irihe sezerano Yehova yatanze igihe yabwiraga Yeremiya ngo agure umurima? Yehova yagaragaje ate ko agira neza?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Ebedi-Meleki yadusigiye urugero rw’ubutwari no kugira neza

Ebedi-meleki yagize ubutwari bwo kujya kureba Umwami Sedekiya, agirira neza umuhanuzi Yeremiya.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Tujye dufata neza aho duteranira

Amazu duteraniramo yitirirwa izina ry’Imana, ni yo mpamvu tugomba guhora tuyasukura kandi tukayafata neza. Ni iki buri wese yakora ngo yite ku Nzu y’Ubwami?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yehova azitura umuntu wese ibyo yakoze

Umuhanuzi Yeremiya n’Umwami Sedekiya bombi bari bategereje irimbuka rya Yerusalemu, icyakora ntibabonaga ibintu kimwe.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Yehova ntiyibagirwa urukundo mwagaragaje

Yehova abona ate abagaragu be badakora byinshi bitewe n’iza bukuru?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Ntukomeze ‘kwishakira ibikomeye’

Nubwo Baruki yasengaga Yehova kandi agafasha Yeremiya mu budahemuka, hari aho atagaragaje ubushishozi. Ni iki yagombaga gukora kugira ngo azarokoke irimbuka rya Yerusalemu?

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

Yehova aha imigisha abicisha bugufi agahana abibone

Babuloni yagiriye urugomo ubwoko bwa Yehova. Abisirayeli b’indahemuka bavanywe mu bunyage. Babuloni yo byayigendekeye bite?