Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Gashyantare 2017

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Fasha abana bawe kwizera Umuremyi mu buryo butajegajega

Fasha abana bawe kwizera Umuremyi mu buryo butajegajega

Ibyaremwe bitangaza ikuzo rya Yehova (Zb 19:1-4; 139:14). Isi ya Satani yo, yigisha inyigisho zitesha Imana agaciro, ku birebana n’inkomoko y’ubuzima (Rm 1:18-25). Wakora iki ngo urinde abana bawe imitekerereze nk’iyo? Kuva bakiri bato, jya ubafasha kwemera ko Yehova abaho kandi ko abitaho buri wese ku giti cye (2Kr 10:4, 5; Ef 6:16). Jya ugerageza gutahura ibyo bize ku ishuri, maze wifashishe ibintu bitandukanye kugira ngo ubagere ku mutima.Img 20:5; Yk 1:19.

EREKANA VIDEWO IVUGA NGO ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO—ESE WEMERA KO IMANA IBAHO? MAZE MUSUZUME IBI BIBAZO:

  • Ni iyihe mitekerereze idakwiriye abantu benshi bafite ku birebana no kwizera Imana?

  • Ku ishuri babivugaho iki?

  • Ni iki kikwemeza ko Yehova abaho?

  • Ni iki wakora ngo ufashe umuntu kwemera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose?