Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo  |  Gashyantare 2017

 UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YESAYA 58-62

“Mutangaze umwaka wo kwemererwamo na Yehova”

“Mutangaze umwaka wo kwemererwamo na Yehova”

“Umwaka wo kwemererwamo na Yehova” si umwaka uyu usanzwe

61:1, 2

  • Ni igihe Yehova yagennye kugira ngo abantu bicisha bugufi babwirwe ubutumwa bubohora

  • Mu kinyejana cya mbere, umwaka wo kwemererwamo watangiye mu wa 29, igihe Yesu yatangiraga umurimo we ku isi, urangira igihe Yerusalemu yarimburwaga mu wa 70, “ku munsi wo guhora kw’Imana”

  • Muri iki gihe, umwaka wo kwemererwamo watangiye igihe Yesu yimikwaga mu wa 1914, ukaba uzarangira ku mubabaro ukomeye

Yehova aha imigisha abagaragu be akoresheje “ibiti binini byo gukiranuka”

61:3, 4

  • Ibiti birebire kurusha ibindi ku isi bikurira hamwe n’ibindi mu ishyamba, aho buri giti gishyigikira ikindi

  • Imizi yabyo minini imeze nk’isobekeranye kandi ifashe kuri ibyo biti, ku buryo imiraba y’inyanja nta cyo yabitwara

  • Ibyo biti birebire bitanga igicucu kikarinda ibiti bikiri bito, amababi yabyo yahungutse agafumbira ubutaka

Abasigaye basutsweho umwuka bagereranywa n’‘ibiti binini byo gukiranuka,’ barinda abagize itorero rya gikristo bose kandi bakabafasha