UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | NEHEMIYA 9-11
Abagaragu ba Yehova bizerwa bashyigikira gahunda za gitewokarasi
Abagize ubwoko bw’Imana bashyigikiye ugusenga k’ukuri mu buryo butandukanye, babyishimiye
Abisirayeli bateguye Umunsi Mukuru w’Ingando kandi bawizihiza mu buryo bukwiriye
Buri munsi abantu bateraniraga hamwe kugira ngo batege amatwi Ijambo ry’Imana, kandi bikabashimisha
Abantu batuye ibyaha byabo, barasenga kandi basaba Yehova umugisha
Abantu bemeye ko bazakomeza gushyigikira gahunda zose za gitewokarasi
Gukomeza gushyigikira gahunda za gitewokarasi byari bikubiyemo:
Gushakana gusa n’abasengaga Yehova
Gutanga impano z’amafaranga
Kuziririza Isabato
Kuzana inkwi z’igicaniro
Guha Yehova umuganura w’umusaruro hamwe n’uburiza bw’amatungo