Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 UMUTWE WA 6

Umurimo wa nyuma Yesu yakoze

“Umwami wawe aje agusanga.”​—Matayo 21:5

Umurimo wa nyuma Yesu yakoze

IBIRIMO

IGICE CYA 101

Simoni amwakira mu nzu ye i Betaniya bagasangira

Mariya mushiki wa Lazaro yakoze ikintu cyatumye havuka impaka. Ariko Yesu yaramuvuganiye.

IGICE CYA 102

Umwami yinjira muri Yerusalemu yicaye ku cyana cy’indogobe

Yashohoje ubuhanuzi bwari bumaze imyaka-magana-atanu-buhanuwe.

IGICE CYA 103

Urusengero rwongera kwezwa

Ko abacuruzi bo muri Yerusalemu bitwaraga nk’abacuruzi bemewe n’amategeko, kuki Yesu yabise abambuzi?

IGICE CYA 104

Abayahudi bumvise ijwi ry’Imana​—Ese bazizera?

Ese hari itandukaniro riri hagati yo kwizera Yesu no kugaragaza ko umwizera?

IGICE CYA 105

Akoresha igiti cy’umutini kugira ngo yigishe isomo ku birebana no kwizera

Yesu yigishije abigishwa be ibirebana no kugira ukwizera gukomeye, anabasobanurira impamvu Imana yanze ishyanga rya Isirayeli.

IGICE CYA 106

Imigani ibiri ivuga iby’uruzabibu

Menya ibisobanuro by’umugani uvuga iby’umuntu wasabye abahungu be kujya gukora mu ruzabibu n’iby’uvuga umuntu wasigiye uruzabibu rwe abahinzi babi.

IGICE CYA 107

Umwami atumira abantu mu bukwe

Umugani wa Yesu ni ubuhanuzi.

IGICE CYA 108

Yesu aburizamo umugambi w’abashakaga kumugusha mu mutego

Yabanje gucecekesha Abafarisayo, hanyuma acecekesha abasadukayo, asoreza ku bamurwanyaga bose bishyize hamwe.

IGICE CYA 109

Yamagana Abayobozi b’idini bamurwanyaga

Kuki Yesu atihanganiye ibintu bitandukanya abantu mu by’idini?

IGICE CYA 110

Umunsi wa nyuma wa Yesu mu rusengero

Yakoresheje urugero rw’umupfakazi w’umukene kugira ngo yigishe isomo ry’ingenzi.

IGICE CYA 111

Intumwa zisaba ikimenyetso

Ubuhanuzi bwe bwagize isohozwa rya mbere mu kinyejana cya mbere. Ese nyuma yaho bwari kugira isohozwa ryagutse kurushaho?

IGICE CYA 112

Isomo mu birebana no kuba maso​—Abakobwa

Ese Yesu yigishije ko kimwe cya kabiri cy’abigishwa be bari kuba abapfapfa naho ikindi kikaba abanyabweinge?

IGICE CYA 113

Isomo mu birebana no kugira umwete​—Italanto

Umugani wa Yesu usobanura amagambo yavuze agira ati “ufite wese azongererwa.”

IGICE CYA 114

Kristo wahawe ubutware acira urubanza intama n’ihene

Yesu yakoresheje umugani ushishikaje asobanura icyo urubanza ruzagira ingaruka z’iteka rushingiraho.

IGICE CYA 115

Pasika ya nyuma Yesu yijihije yari yegereje

Kuki bishishikaje kumenya ko abayobozi b’idini bemeye kwishyura Yuda ibiceri by’ifeza 30 kugira ngo agambanire Yesu?

IGICE CYA 116

Yigisha isomo ryo kwicisha bugufi kuri Pasika ya nyuma

Igihe yakoraga umurimo ukorwa n’umugaragu, byatangaje abigishwa be.

IGICE CYA 117

Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba

Yesu yatangije urwibutso abigishwa be bari kujya bizihiza buri mwaka ku itariki ya 14 Nisani.

IGICE CYA 118

Bajya impaka zo kumenya ukomeye

Intumwa zari zibagiwe isomo Yesu yari yazigishije mbere yaho kuri uwo mugoroba. Yesu yabakosoye yihanganye.

IGICE CYA 119

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

Yesu yigisha ukuri kw’ingenzi cyane k’ukuntu umuntu yakwegera Imana.

IGICE CYA 120

Bagomba kuba amashami yera imbuto kandi bakaba incuti za Yesu

Ni mu buhe buryo abigishwa ba Yesu “bakwera imbuto”?

IGICE CYA 121

“Nimukomere! Nanesheje isi”

Ni mu buhe buryo Yesu yanesheje isi kandi isi yaramwishe?

IGICE CYA 122

Isengesho risoza Yesu yavugiye mu cyumba cyo hejuru

Yagaragaje neza ko yashohoje ikintu gikomeye cyane kiruta kuzanira abantu agakiza.

IGICE CYA 123

Asenga igihe yari afite umubabaro mwinshi

Kuki Yesu yasenze avuga ngo: “Undenze iki gikombe”? Ese yaba yarihunzaga inshingano ye yo gupfa agatanga incungu?

IGICE CYA 124

Yesu agambanirwa agafatwa

Yuda ashobora kubona Yesu nubwo ari mu gicuku.

IGICE CYA 125

Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa

Urubanza Yesu yaciriwe ni rwo rubanza rurimo akarengane kuruta izindi zose zabayeho.

IGICE CYA 126

Petero yihakana Yesu kwa Kayafa

Ni gute umuntu nka Petero wari ufite ukwizera kandi ukunda Imana yahise atera Yesu umugongo?

IGICE CYA 127

Aburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, hanyuma akajyanwa kwa Pilato

Abayobozi b’idini b’abayahudi bahishura mu by’ukuri ibyari mu mitima yabo.

IGICE CYA 128

Pilato na Herode babona ko ari umwere

Kuki Pilato yohereje Yesu kwa Herode kugira ngo amucire urubanza? Ese Pilato nta bubasha yari afite bwo gucira urubanza Yesu Jesus?

IGICE CYA 129

Pilato atangaza ati “wa muntu nguyu!”

Na Pilato yabonye ko Yesu yagaragaje imico ihebuje.

IGICE CYA 130

Yesu atangwa akajyanwa kwicwa

Kuki Yesu yabwiye abagore bari bishwe n’agahinda ko bakwiririra bakaririra n’abana babo aho kuba ari we baririra?

IGICE CYA 131

Umwami utagira icyaha ababarira ku giti cy’umubabaro

Yesu aha isezerano rihebuje umwe mu bagizi ba nabi bari bamanikanywe na we.

IGICE CYA 132

“Nta gushidikanya, uyu yari umwana w’Imana”

Igitangaza cy’umwijima wabaye ku manywa, umutingito, gucika k’umwenda wo mu rusengero byose bihuriza ku mwanzuro umwe.

IGICE CYA 133

Umurambo wa Yesu utegurwa ugahambwa

Kuki byihutirwaga ko bahamba Yesu mbere yuko izuba rirenga?

IGICE CYA 134

Imva yarimo ubusa, kuko Yesu yari muzima!

Yesu amaze kuzuka yiyeretse umwigishwa we w’igitsina gore aho kwiyereka intumwa ze.

IGICE CYA 135

Yesu wazutse abonekera abantu benshi

Yesu yemeje abigishwa be ate ko yari yazuwe?

IGICE CYA 136

Ku nkombe z’inyanja ya Galilaya

Incuro eshatu, Petero yibukijwe uko yagaragaza ko akunda Yesu.

IGICE CYA 137

Abantu babarirwa mu magana baramubonye mbere ya Pentekote

Nyuma yo kuzuka kwe na mbere yuko asubira mu ijuru, Yesu yasubiriyemo kenshi abigishwa be icyo bari guhabwa n’uko bari kugikoresha.

IGICE CYA 138

Kristo ari iburyo bw’Imana

Yesu yari kuba akora iki mu gihe ategereje ko igihe kigera akarwanya abanzi be?

IGICE CYA 139

Yesu azahindura isi paradizo kandi arangize inshingano yahawe

Aracyafite byinshi byo gukora mbere yuko ashyikiriza Ubwami Imana ye ari na yo Se.