Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 IGICE CYA 73

Umusamariya mwiza

Umusamariya mwiza

LUKA 10:25-37

  • ICYO WAKORA KUGIRA NGO UZARAGWE UBUZIMA BW’ITEKA

  • UMUSAMARIYA MWIZA

Igihe Yesu yari hafi y’i Yerusalemu, Abayahudi benshi baramusanze. Bamwe bifuzaga kumva inyigisho ze, abandi bo bashaka kumugerageza. Umwe muri bo wari umuhanga mu by’Amategeko yaramubajije ati “Mwigisha, nakora iki kugira ngo nzaragwe ubuzima bw’iteka?”​—Luka 10:25.

Yesu yatahuye ko uwo muntu atabazaga kugira ngo amenye. Ashobora kuba yarageragezaga Yesu kugira ngo asubize mu buryo bwari kurakaza Abayahudi. Yesu yabonye ko uwo muntu yari asanzwe afite uko abibona. Bityo yamushubije abigiranye ubwenge ku buryo uwo muntu yavuze icyo yatekerezaga.

Yesu yaramubajije ati “ni iki cyanditswe mu Mategeko? Ni iki wasomye?” Kubera ko uwo muntu yari yarize Amategeko y’Imana, yashubije ayifashishije. Yasubiyemo amagambo yo mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5 no mu Balewi 19:18, maze aravuga ati “ ‘ugomba gukundisha Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose,’ kandi ‘ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’ ” (Luka 10:26, 27). Ese icyo ni cyo cyari igisubizo gikwiriye?

Yesu yabwiye uwo muntu ati “ushubije neza; ‘komeza ukore ibyo, uzabona ubuzima.’ ” Ese ibyo byashoje icyo kiganiro? Uwo mugabo ntiyashakaga igisubizo nk’icyo; yashakaga “kugaragaza ko ari umukiranutsi” kugira ngo Yesu yemeze ko ibitekerezo bye byari byo, kandi ko yakiranukaga mu bihereranye n’uko yafataga abandi. Ni yo mpamvu yabajije ati “mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde” (Luka 10:28, 29)? Icyo cyasaga n’ikibazo cyoroheje ariko cyerekanaga ibintu byinshi. Mu buhe buryo?

Abayahudi bumvaga ko imvugo ngo ‘mugenzi wawe’ yerekezaga gusa ku bantu bakurikizaga imigenzo y’Abayahudi, nk’uko mu Balewi 19:18 hasa naho habigaragaza. Mu by’ukuri, Abayahudi benshi bavugaga ko “amategeko atemerera” Umuyahudi kwifatanya n’umuntu w’ubundi bwoko (Ibyakozwe 10:28). Bityo rero, uwo muntu, ndetse wenda n’abigishwa ba Yesu, bumvaga ko bari kuba babaye abakiranutsi baramutse bagiriye neza bagenzi babo b’Abayahudi gusa. Ariko bashoboraga gufata nabi umuntu utari Umuyahudi, kuko atari ‘mugenzi wabo.’

Yesu yari gukosora ate iyo mitekerereze yabo, atarakaje abantu bari bamuteze amatwi? Yabaciriye umugani, ati “hari umuntu wari uturutse i Yerusalemu amanuka ajya i Yeriko, agwa mu gico cy’abambuzi baramucuza kandi baramukubita, hanyuma barigendera bamusiga ari intere.” Yesu yakomeje agira ati “nuko bihurirana n’uko hari umutambyi wamanukaga muri iyo nzira. Ariko amukubise amaso anyura ku rundi ruhande arigendera. Nanone haza Umulewi wamanukaga, ageze aho hantu aramubona, na we anyura ku rundi ruhande arigendera. Ariko Umusamariya wanyuraga muri iyo nzira amugeraho, maze amubonye amugirira impuhwe.”​—Luka 10:30-33.

Uwo muntu Yesu yaciraga uwo mugani yari azi neza ko abatambyi benshi n’Abalewi babafashaga mu mirimo yo mu rusengero bari batuye i Yeriko. Kugira ngo basubire mu rugo bavuye mu rusengero, bakoraga urugendo rw’ibirometero 23 bamanuka umuhanda. Uwo muhanda wabaga uteje akaga bitewe n’abambuzi babaga bawurimo. Ese iyo umutambyi n’Umulewi baza kubona mugenzi wabo w’Umuyahudi ari mu kaga ntibari kumufasha? Ariko muri uwo mugani Yesu avuga ko batamufashije. Umusamariya wakomokaga mu bwoko Abayahudi basuzuguraga ni we wenyine wamufashije.​—⁠Yohana 8:48.

Uwo Musamariya yakoze iki kugira ngo afashe Umuyahudi wari wakomeretse? Yesu yakomeje agira ati “aramwegera, apfuka inguma ze, azisukaho amavuta na divayi. Hanyuma amwuriza itungo rye amujyana mu icumbi kandi amwitaho. Bukeye bwaho, afata idenariyo ebyiri aziha nyir’icumbi, aramubwira ati ‘umwiteho, kandi ibyo uzakoresha byose birenze kuri ibi, nzabikwishyura ngarutse hano.’ ”​—⁠Luka 10:34, 35.

Umwigisha Mukuru Yesu amaze guca uwo mugani,  yabajije uwo muntu ikibazo gikangura ibitekerezo, ati “utekereza ko ari nde muri abo batatu wabaye mugenzi w’uwo muntu wari waguye mu gico cy’abambuzi?” Birashoboka ko uwo mugabo yagize ipfunwe ryo gusubiza ko ari “Umusamariya,” kuko yashubije ati “ni uwamugaragarije imbabazi.” Hanyuma Yesu yahereyeho atanga isomo adaciye ku ruhande ati “genda nawe ujye ugenza utyo.”​—⁠Luka 10:36, 37.

Mbega uburyo bwiza bwo kwigisha! Ese iyo Yesu aza guhita abwira uwo mwigisha w’amategeko ko abantu batari Abayahudi na bo ari bagenzi be, we n’abandi bari bamuteze amatwi bari kubyemera? Birashoboka ko batari kubyemera. Icyakora, igihe yaciraga abari bamuteze amatwi uwo mugani woroheje urimo ibintu bahitaga bumva, bahise bibonera igisubizo cy’ikibazo kibaza ngo “mu by’ukuri mugenzi wanjye ni nde?” Umuntu ukwiriye kuba mugenzi wawe by’ukuri ni ugaragaza urukundo n’ineza nk’uko Ibyanditswe bibidusaba.