Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 IGICE CYA 35

Ikibwiriza cyo ku musozi kitazibagirana

Ikibwiriza cyo ku musozi kitazibagirana

MATAYO 5:1–7:29 LUKA 6:17-49

  • IKIBWIRIZA CYO KU MUSOZI

Yesu agomba kuba yari ananiwe cyane kuko yari yakesheje ijoro ryose asenga hanyuma agatoranya abigishwa 12 akabagira intumwa. Bwari bumaze gucya, ariko yari agifite imbaraga n’icyifuzo cyo gufasha abantu. Yabafashirije ku musozi wo muri Galilaya, ushobora kuba utari kure y’i Kaperinawumu, aho yakoreraga ibikorwa byinshi.

Abantu bari baje ari benshi cyane baturutse mu turere twa kure. Bamwe baturutse mu majyepfo, i Yerusalemu no mu turere tw’i Yudaya. Abandi bari baturutse mu migi ya Tiro na Sidoni ku nkombe zo mu majyaruguru y’uburengerazuba. Kuki bari baje kureba Yesu? Bari “baje kumwumva no kugira ngo abakize indwara zabo.” Kandi koko, Yesu ‘yarabakijije bose.’ Bitekerezeho nawe! Abantu bose bari barwaye barakize. Nanone Yesu yafashije “abo imyuka mibi yabuzaga amahwemo,” ni ukuvuga abantu babaga baratewe n’abamarayika babi ba Satani.​—Luka 6:17-19.

Hanyuma Yesu yashatse ahantu haringaniye kuri uwo musozi, maze abantu baramukikiza. Birashoboka ko abigishwa be, cyane cyane intumwa 12, bari iruhande rwe. Abantu bose bari bashishikajwe no kumva ibyo uwo mwigisha washoboraga gukora ibyo bitangaza bikomeye yavugaga. Yesu yatanze ikibwiriza cyagiriye akamaro mu buryo bugaragara abari bamuteze amatwi. Kandi kuva icyo gihe, cyagiriye akamaro abandi bantu batabarika. Natwe gishobora kutugirira akamaro bitewe n’uko kirimo ukuri kwimbitse ko mu buryo bw’umwuka kwasobanuwe mu buryo bworoheje kandi bwumvikana neza. Yesu yatanze ingero zishingiye ku bintu byo mu buzima busanzwe abantu bari bamenyereye. Ibyo bituma abantu bose bashakira ubuzima bwiza mu nzira y’Imana, basobanukirwa ibitekerezo bye. Ni ibihe bintu by’ingenzi bituma icyo kibwiriza cya Yesu kiba icy’agaciro kenshi?

NI BA NDE BAGIRA IBYISHIMO NYAKURI?

Buri wese yifuza kugira ibyishimo. Kubera ko ibyo Yesu yari abizi, yatangiye asobanura abagira ibyishimo nyakuri abo ari bo. Gerageza kwiyumvisha ukuntu ibyo byashishikaje abari bamuteze amatwi. Ariko kandi, bimwe mu byo yavuze bigomba kuba byarabateye urujijo.

Yaravuze ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Hahirwa abarira, kuko bazahozwa. . . . Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko bazahazwa. . . . Hahirwa abatotezwa bazira gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo. Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza . . . babampora. Muzishime kandi munezerwe cyane.”​—Matayo 5:3-​12.

Ariko se igihe Yesu yavugaga ngo “hahirwa,” yashakaga kuvuga iki? Ntiyashakaga kuvuga ibyishimo nk’ibyo abantu bagira iyo barimo bidagadura. Ibyishimo nyakuri biba byimbitse kurushaho. Bikubiyemo kumva unyuzwe by’ukuri, ukumva ko hari icyo wagezeho mu buzima.

Yesu yavuze ko abantu bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bababazwa n’uko ari abanyabyaha, maze bakamenya Imana kandi bakayikorera, ari bo bafite ibyishimo nyakuri. Ndetse niyo abantu babanga cyangwa bakabatoteza babahora ko bakora ibyo Imana ishaka, bagira ibyishimo bitewe n’uko baba bazi ko bayinezeza kandi ko izabaha ingororano y’ubuzima bw’iteka.

Icyakora, hari abantu benshi batekereza ko kuba umukungu no kwiruka inyuma y’ibinezeza ari byo bituma umuntu agira ibyishimo. Yesu yavuze ko atari uko bimeze. Yavuze ibintu bitandukanye bigomba kuba byaratumye benshi mu bari bamuteze amatwi batekereza, agira ati “muzabona ishyano bantu mukize, kuko mufite ihumure ryanyu ryose. Muzabona  ishyano namwe abahaze ubu, kuko muzasonza. Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu, kuko muzaboroga kandi mukarira. Muzabona ishyano abantu bose nibabavuga neza, kuko uko ari ko ba sekuruza bavugaga neza abahanuzi b’ibinyoma.”​—Luka 6:24-​26.

None se kuki kugira ubutunzi, guseka no gushimagizwa n’abandi bituma umuntu abona ishyano? Ni ukubera ko iyo umuntu afite ibyo bintu kandi akaba abikunze cyane, bishobora gutuma yirengagiza gukorera Imana, kandi ari byo bituma umuntu agira ibyishimo nyakuri. Yesu ntiyashakaga kuvuga ko kuba umukene cyangwa gusonza, byonyine byatuma umuntu agira ibyishimo. Icyakora, akenshi usanga abantu badatunze ibintu byinshi ari bo bitabira inyigisho za Yesu, bityo bakabona ibyishimo nyakuri.

Yesu yabwiye abigishwa be ati “muri umunyu w’isi” (Matayo 5:13). Birumvikana ariko ko atashakaga kuvuga ko abigishwa be bari umunyu uyu usanzwe. Ahubwo, umunyu urinda ibintu ntibyangirike. Hafi y’igicaniro cyo mu rusengero rwa Yehova habaga umunyu mwinshi washyirwaga mu bitambo. Nanone wagereranyaga kutabora cyangwa kwangirika (Abalewi 2:13; Ezekiyeli 43:23, 24). Abigishwa ba Yesu ni “umunyu w’isi” mu buryo bw’uko bashobora kurinda abantu, bakabafasha kwirinda kwangirika mu buryo bw’umwuka no mu by’umuco. Koko rero, ubutumwa batangaza bushobora kurinda ubuzima bw’ababwitabira bose.

Nanone Yesu yabwiye abigishwa be ati “muri umucyo w’isi.” Nta wushyira itara munsi y’igitebo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo rigatanga umucyo. Ni yo mpamvu Yesu yababwiye ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.”​—Matayo 5:14-​16.

ABIGISHWA BE BAGOMBA KUGENDERA KU MAHAME YO MU RWEGO RWO HEJURU

Abayobozi b’idini ry’Abayahudi batekerezaga ko Yesu yicaga Amategeko y’Imana, kandi bari baherutse gucura umugambi wo kumwica. Ni yo mpamvu Yesu yaberuriye ati “ntimutekereze ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa ibyavuzwe n’Abahanuzi. Sinaje kubivanaho, ahubwo naje kubisohoza.”​—Matayo 5:17.

Koko rero, Yesu yubahaga cyane Amategeko y’Imana kandi yashishikarizaga n’abandi kuyubaha. Yaravuze ati “ku bw’ibyo rero, umuntu wese wica rimwe muri ayo mategeko yoroheje kurusha ayandi  kandi akigisha abantu kuyica, azitwa ‘uworoheje’ ku birebana n’ubwami bwo mu ijuru.” Yashakaga kuvuga ko bene uwo muntu atazinjira rwose mu Bwami bwo mu ijuru. Yakomeje agira ati “naho umuntu wese uyakurikiza kandi akayigisha abandi, uwo azitwa ‘ukomeye’ ku birebana n’ubwami bwo mu ijuru.”​—Matayo 5:19.

Yesu yanaciriyeho iteka imyifatire yashoboraga gutuma umuntu yica Amategeko y’Imana. Yesu amaze kugaragaza ko Amategeko yavugaga ngo “ntukice,” yongeyeho ati “nyamara jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kurakarira umuvandimwe we azabibazwa mu rukiko” (Matayo 5:21, 22). Gukomeza kurakarira umuntu ni ikibazo gikomeye, gishobora no gushora umuntu mu bwicanyi. Ni yo mpamvu Yesu yagaragaje aho umuntu yagombye kugeza yimakaza amahoro, agira ati “ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega, siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.”​—Matayo 5:23, 24.

Irindi tegeko ryo mu Mategeko y’Imana, ni iribuzanya ubusambanyi. Yesu yaravuze ati “mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’ Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:27, 28). Aha Yesu ntiyavugaga igitekerezo cy’ubwiyandarike gishobora kunyura mu bwenge by’akanya gato gusa; ahubwo yagaragazaga akaga gakomeye kaba kugarije umuntu wese “ukomeza kwitegereza.” Gukomeza kwitegereza, akenshi bibyutsa irari rikomeye. Hanyuma iyo uburyo bubonetse, iryo rari rishobora kugusha umuntu mu busambanyi. Umuntu yakwirinda ate kugira ngo ibyo bitamubaho? Agomba gufata ingamba zitajenjetse. Yesu yaravuze ati “niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure. . . . Nanone niba ukuboko kwawe kw’iburyo kukubera igisitaza, uguce maze ukujugunye kure yawe.”​—Matayo 5:29, 30.

Hari abantu bagiye bemera guhara urugingo rw’umubiri wabo rwabaga rurwaye kugira ngo bakize ubuzima bwabo. Ubwo rero, turumva impamvu Yesu yavuze ko icyarushaho kubera umuntu cyiza ari ‘ukujugunya kure’ ikintu icyo ari cyo cyose, kabone niyo cyaba ari ikintu cy’agaciro, urugero nk’ijisho cyangwa ukuboko, kugira ngo yirinde ibitekerezo by’ubwiyandarike n’ibikorwa bishobora kubumushoramo. Yesu yabisobanuye agira ati “kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ushyirwe muri Gehinomu” (ahantu imyanda yatwikirwaga inyuma y’inkuta za Yerusalemu), hagereranya irimbuka ry’iteka.

Nanone Yesu yatanze inama ku birebana n’uko twakwitwara ku bantu batugiriye nabi cyangwa batubabaje. Yaravuze ati “ndababwira kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi” (Matayo 5:39). Icyakora ibyo ntibishaka kuvuga ko umuntu atagomba kwitabara cyangwa ngo atabare umuryango we mu gihe utewe. Yesu yavuze ibyo gukubita  urushyi, ibyo bikaba biba bitagamije gukomeretsa cyangwa kwica umuntu; biba bigamije kumusuzugura. Yashakaga kuvuga ko mu gihe umuntu agerageje kudushotora ngo turwane cyangwa dutongane, akabikora adukubita urushyi nyarushyi cyangwa atubwira amagambo y’ibitutsi, tutagomba kumusubiza.

Iyo nama ihuje n’itegeko ry’Imana ridusaba gukunda bagenzi bacu. Ni yo mpamvu Yesu yagiriye inama abari bamuteze amatwi ati “mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza.” Yagaragaje impamvu ikomeye yagombye gutuma bakurikiza iyo nama, agira ati “kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru, kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.”​—Matayo 5:44, 45.

Yesu yashoje icyo gice cy’ikibwiriza cye agira iti “ku bw’ibyo rero, mukwiriye kuba abantu batunganye nk’uko So wo mu ijuru atunganye” (Matayo 5:48). Uko bigaragara, ntiyashakaga kuvuga ko abantu bashobora gutungana mu buryo bwuzuye. Icyakora iyo twiganye Imana, dushobora kwagura urukundo rwacu, tugakunda n’abanzi bacu. Yabivuze mu bundi buryo, ati “mukomeze kuba abanyambabazi nk’uko na So ari umunyambabazi.”​—Luka 6:36.

ISENGESHO NO KWIRINGIRA IMANA

Yesu yakomeje ikibwiriza cye aburira abari bamuteze amatwi ati “mwirinde cyane mudakorera ibyo gukiranuka kwanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe.” Yesu yaciriyeho iteka uburyarya bw’abantu bigaragaza nk’aho bubaha Imana, yongeraho ati “nugira icyo uha umukene, ntukavuze impanda nk’uko indyarya zibigenza” (Matayo 6:1, 2). Ibyiza ni ugutanga impano mu ibanga.

Yesu yakomeje agira ati “nimusenga, ntimukamere nk’abantu b’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda kugira ngo abantu babarebe.” Ahubwo, yaravuze ati “nusenga, ujye winjira mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga So uba ahiherereye” (Matayo 6:5, 6). Yesu ntiyarwanyaga ibyo gusengera mu ruhame kuko na we ubwe yajyaga asengera mu ruhame. Ahubwo yaciragaho iteka amasengesho abantu bavugaga bagamije kwibonekeza ku babateze amatwi no kugira ngo babashime.

Yagiriye inama imbaga y’abari bamuteze amatwi ati “mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu b’isi babigenza” (Matayo 6:7). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko gusenga kenshi usaba ikintu kimwe ari bibi. Yagaragazaga ko bitemewe gukoresha interuro bafashe mu mutwe, ngo bavuge amasengesho bafashe mu mutwe ‘bagenda bayasubiramo.’ Hanyuma yabigishije isengesho ry’icyitegererezo ryari rikubiyemo ibintu birindwi. Bitatu bya mbere ari ibyo gusaba ko izina ry’Imana ryezwa, ko Ubwami bwayo buza kandi ko ibyo ishaka bikorwa, bigaragaza ko umuntu yemera ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo gutegeka kandi ko yemera imigambi yayo. Iyo tumaze gusaba ibyo bintu, ni bwo twagombye gusenga dusaba ibyo dukenye ku giti cyacu, ni ukuvuga ibyokurya bya buri munsi, kubabarirwa ibyaha,  kutageragezwa birenze ibyo umuntu yakwihanganira no kurindwa umubi.

Twagombye kubona ko ibintu dutunze bifite agaciro kangana iki? Yesu yagiriye abari bamuteze amatwi inama ati “nimureke kwibikira ubutunzi mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba.” Ibyo bihuje n’ubwenge rwose! Ubutunzi bushobora kwangirika, kandi bujya bwangirika, kandi kubugira si byo bituma tugira agaciro mu maso y’Imana. Ni yo mpamvu Yesu yakomeje agira ati “ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru.” Ibyo twabikora dushyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere. Nta muntu n’umwe ushobora kutunyaga agaciro twihesheje imbere y’Imana cyangwa ingororano y’ubuzima bw’iteka ibyo bizaduhesha. Yesu yabivuze ukuri, agira ati ‘aho ubutunzi bwawe buri, ni na ho umutima wawe uzaba.’​—Matayo 6:19-21.

Kugira ngo Yesu abisobanure neza, yatanze urugero ati “itara ry’umubiri ni ijisho. Ubwo rero, niba ijisho ryawe riboneje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo. Ariko niba ijisho ryawe riboneje ku bintu bibi, umubiri wawe wose uzaba mu mwijima” (Matayo 6:22, 23). Iyo ijisho ryacu ry’ikigereranyo rireba neza uko bikwiriye, ribera umubiri nk’itara ryaka. Ariko kugira ngo ijisho ryacu rirebe neza, rigomba kuba riboneje ku kintu kimwe gusa; na ho ubundi, dushobora kwibeshya mu birebana n’ibyo duha agaciro mu buzima. Turamutse twibanze ku butunzi aho kwibanda ku murimo w’Imana, byaba bisobanura ko ‘umubiri wacu wose uri mu mwijima,’ wenda bigatuma dutangira gukora ibintu bidasobanutse cyangwa by’umwijima.

Hanyuma Yesu yatanze urugero rufite imbaraga, ati “nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”​—Matayo 6:24.

Bamwe mu bari bateze Yesu amatwi bashobora kuba bari bahangayikishijwe n’ibyo bakeneraga mu  buryo bw’umubiri. Ni yo mpamvu yabijeje ko ibyo bitagombaga kubahangayikisha, niba barashyiraga umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere. Yarababwiye ati “nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere: ntizibiba cyangwa ngo zisarure, cyangwa ngo zihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arazigaburira.”​—Matayo 6:26.

None se ni irihe somo twavana ku burabyo bwo mu gasozi? Yesu yavuze ko “na Salomo mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo.” Ibyo bigaragaza iki? “Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi buba buriho uyu munsi ejo bukajugunywa mu ziko, ntizarushaho kubambika” (Matayo 6:29, 30)? Yesu yabagiriye inama irangwa n’ubwenge agira ati “ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’ . . . So wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose. Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.”​—Matayo 6:31-​33.

UKO TWABONA UBUZIMA

Intumwa n’abandi bantu b’imitima itaryarya bifuzaga kubaho mu buryo bushimisha Imana, ariko ntibyari biboroheye. Urugero, Abafarisayo benshi bakundaga kunenga abandi bakabacira imanza bihanukiriye. Ni yo mpamvu Yesu yagiriye inama abari bamuteze amatwi ati “nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa, kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa.”​—Matayo 7:1, 2.

Gukurikiza ubuyobozi bw’Abafarisayo banengaga ibintu byose byashoboraga guteza akaga nk’uko Yesu yatanze urugero rubigaragaza agira ati “impumyi yabasha ite kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo?” None se abari bateze Yesu amatwi bagombaga kubona bagenzi babo bate? Ntibagombaga guhora babanenga, kuko icyo cyaba ari icyaha gikomeye. Yarababajije ati “wabasha ute kubwira umuvandimwe wawe uti ‘muvandimwe, oroshya ngukure akatsi mu jisho,’ mu gihe wowe utabona ingiga iri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wawe.”​—Luka 6:39-​42.

Icyakora ibyo ntibishaka kuvuga ko abigishwa ba Yesu batagomba guca urubanza mu bintu ibyo ari byo byose. Yarababwiye ati “ikintu cyera ntimukagihe imbwa, cyangwa ngo amasaro yanyu muyajugunye imbere y’ingurube” (Matayo 7:6). Ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ni ukw’agaciro kenshi, ni nk’amasaro y’ikigereranyo. Iyo abantu bamwe bitwara nk’inyamaswa, ntibafatane uburemere uko kuri kw’agaciro kenshi, abigishwa bagombye kubareka bakajya gushaka abakira neza uko kuri.

Yesu yongeye kugira icyo avuga ku isengesho, agaragaza ko ari ngombwa gukomeza gusenga ubudacogora. Yaravuze ati “mukomeze gusaba muzahabwa.” Imana iba yiteguye gusubiza amasengesho, nk’uko Yesu yabigaragaje ubwo yabazaga ati “ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? . . . None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, So wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza ababimusaba?”​—Matayo 7:7-​11.

Hanyuma, Yesu yatanze itegeko ryaje kumenyekana hose nk’itegeko rigenga imyifatire, rigira riti “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira.” None se twese ntitwagombye gushyira iyo nama nziza ku mutima kandi tukayikurikiza mu mishyikirano tugirana n’abandi? Icyakora kubikora bishobora kugorana, nk’uko bigaragazwa n’amabwiriza Yesu yatanze,  agira ati “nimwinjirire mu irembo rifunganye, kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake.”​—Matayo 7:12-​14.

Hari abari kugerageza kuyobya abigishwa bakabavana mu nzira igana mu buzima. Ni yo mpamvu Yesu yatanze umuburo ugira uti “mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama, ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi” (Matayo 7:15). Yesu yavuze ko igiti cyiza n’igiti kibi bimenyekanira ku mbuto zabyo. N’abantu ni uko. Dushobora gutahura abahanuzi b’ibinyoma duhereye ku nyigisho zabo n’ibikorwa byabo. Koko rero, Yesu yasobanuye ko ibyo umuntu avuga atari byo byonyine bimugira umwigishwa we, ko ahubwo nanone abigirwa n’ibyo akora. Hari abantu bavuga ko Yesu ari Umwami wabo, ariko se byagenda bite niba badakora ibyo Imana ishaka? Yesu yaravuze ati “nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’ ”​—Matayo 7:23.

Yesu yashoje ikibwiriza cye agira ati “umuntu wese wumva aya magambo yanjye akayakurikiza, azamera nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Nuko imvura iragwa haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite urufatiro rushinze ku rutare” (Matayo 7:24, 25). Ni iki cyatumye iyo nzu itagwa? Ni uko uwo muntu yari yarabanje “agacukura akagera hasi mu kuzimu, agashinga urufatiro rwayo ku rutare” (Luka 6:48). Bityo rero, hari byinshi bisabwa birenze kumva gusa amagambo ya Yesu. Tugomba no kwihatira ‘kuyakurikiza.’

Ariko se bigendekera bite umuntu “wumva aya magambo” ariko “ntayakurikize”? Ameze “nk’umuntu w’umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi” (Matayo 7:26). Imvura, imyuzure n’imiyaga byaraje byikubita kuri yo nzu irahirima.

Abantu bari bateze Yesu amatwi batangajwe n’uburyo bwe bwo kwigisha. Yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware, ntiyari ameze nk’abayobozi b’idini. Birashoboka ko benshi mu bamwumvaga babaye abigishwa be.