Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 IGICE CYA 98

Intumwa zongera gushaka kuba abakomeye

Intumwa zongera gushaka kuba abakomeye

MATAYO 20:17-28 MARIKO 10:32-45 LUKA 18:31-34

  •  

    YESU YONGERA GUHANURA IBY’URUPFU RWE

  • AKEMURA IKIBAZO CY’INTUMWA ZE ZIFUZAGA KUBA ABAKOMEYE

Igihe Yesu n’abigishwa be basozaga urugendo mu majyepfo muri Pereya bagana i Yerusalemu, bambukiye uruzi rwa Yorodani hafi y’i Yeriko. Hari n’abandi bari kumwe na bo muri urwo rugendo bagiye muri Pasika yo mu mwaka wa 33.

Yesu yagendaga imbere y’abigishwa be kuko yari yamaramaje kugera mu mugi Pasika itaratangira. Ariko abigishwa be bari bafite ubwoba. Mbere yaho, igihe Lazaro yapfaga, ubwo Yesu yari agiye kujya muri Yudaya avuye i Pereya, Tomasi yabwiye abandi bigishwa ati “nimuze natwe tugende dupfane na we” (Yohana 11:16, 47-​53). Bityo rero, kujya i Yerusalemu byari biteje akaga, kandi impungenge z’abigishwa zari zifite ishingiro.

Kugira ngo Yesu afashe intumwa ze kwitegura ibyendaga kuba, yazishyize ku ruhande maze arazibwira ati “dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga bamunnyege, bamukubite ibiboko bamumanike, maze ku munsi wa gatatu azuke.”​—Matayo 20:18, 19.

Bwari bubaye ubwa gatatu Yesu abwira abigishwa be ko azapfa akazuka (Matayo 16:21; 17:22, 23). Icyakora ubu bwo yababwiye ko azicirwa ku giti. Bumvise ibyo yababwiraga ariko ntibabisonukirwa. Birashoboka ko bari biteze ko yari gusubizaho ubwami bwa Isirayeli hano ku isi, maze bagategekana na Kristo mu ikuzo n’icyubahiro by’ubwami bwo ku isi.

Nyina w’intumwa Yakobo na Yohana, uko bigaragara akaba ari Salome, na we yari muri urwo rugendo. Yesu yari yarise izo ntumwa izina risobanurwa ngo “Abana b’Inkuba,” bitewe n’uko bari bashabutse cyane (Mariko 3:17; Luka 9:54). Izo ntumwa ebyiri zari zimaze igihe zigaragaza ko zifuzaga imyanya ikomeye mu Bwami bwa Kristo. Nyina yari abizi. Yegereye Yesu aramuramya  agira ngo agire icyo amubasabira. Yesu yaramubajije ati “urifuza iki?” Na we aramubwira ati “tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”​—Matayo 20:20, 21.

Mu by’ukuri icyo cyifuzo cyari cyaturutse kuri Yakobo na Yohana. Yesu amaze gusobanura imibabaro izamugeraho n’urupfu azapfa, yarababwiye ati “ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe ngiye kunyweraho?” Na bo baramusubiza bati “twabishobora” (Matayo 20:22). Ariko uko bigaragara, mu by’ukuri bari batarasobanukirwa neza icyo ibyo byari kubasaba.

Nubwo byari bimeze bityo ariko, Yesu yarababwiye ati “koko igikombe nzanyweraho muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga, ahubwo bigenewe abo Data yabiteguriye.”​—Matayo 20:23.

Izindi ntumwa zimenye ibyo Yakobo na Yohana basabye, zararakaye. Ese mbere yaho igihe intumwa zajyaga impaka zishaka kumenya uwari kuzaba akomeye kuruta abandi muri zo, Yakobo na Yohana baba bararushije abandi kuvugana ubushizi bw’amanga (Luka 9:46-​48)? Uko byaba byaragenze kose, ibyo basabye icyo gihe byagaragaje ko intumwa 12 zitakurikije inama Yesu yazigiriye yo kwitwara nk’umuto. Zari zigifite icyifuzo cyo kuba abantu bakomeye.

Yesu yiyemeje gukemura izo mpaka no guhosha umwuka mubi zakururaga. Yahamagaye izo ntumwa 12 azigira inama mu rukundo, arazibwira ati “muzi ko abategetsi b’amahanga bayategeka, kandi ko abakomeye bayo bayatwaza igitugu. Ariko ibyo si ko bimeze muri mwe. Ahubwo umuntu wese wifuza kuba ukomeye muri mwe, agomba kuba umukozi wanyu, kandi umuntu wese wifuza kuba uw’imbere muri mwe, agomba kuba umugaragu wa bose.”​—Mariko 10:42-​44.

Yesu yaberetse urugero bagombye kwigana, ni ukuvuga urugero rwe. Yarababwiye ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Yesu yari amaze imyaka igera kuri itatu akorera abandi. Kandi yari kuzongera akabakorera apfira abantu bose! Abigishwa be bose bagombaga kugira imitekerereze nk’iyo ya Kristo yo gukorera abandi aho gukorerwa no kwitwara nk’umuto aho guharanira umwanya w’icyubahiro.