Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima

 IGICE CYA 93

Umwana w’umuntu azahishurwa

Umwana w’umuntu azahishurwa

LUKA 17:20-37

  • UBWAMI BURI HAGATI MURI BO

  • BIZABA BIMEZE BITE IGIHE YESU AZAHISHURWA?

Yesu ashobora kuba yari akiri i Samariya cyangwa i Galilaya. Nuko Abafarisayo bamubaza ibyo kuza k’Ubwami, kuko bakekaga ko nibuza hazaba ibirori bihambaye. Icyakora yarababwiye ati “ubwami bw’Imana ntibuzaza mu buryo bugaragarira bose, kandi nta n’ubwo abantu bazavuga bati ‘dore ngubu!,’ cyangwa bati ‘nguburiya!’ Kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.”​—Luka 17:20, 21.

Hari abashobora gutekereza ko Yesu yavugaga ko Ubwami butegekera mu mitima y’abagaragu b’Imana. Icyakora ibyo ntibishoboka kuko Ubwami butari mu mitima y’abo Bafarisayo Yesu yabwiraga. Nyamara, bwari hagati muri bo, bitewe nuko Umwami watoranyijwe w’Ubwami bw’Imana ari we Yesu, yari aho hagati muri bo.​—Matayo 21:5.

Birashoboka ko Abafarisayo bamaze kugenda Yesu yahaye abigishwa be ibisobanuro by’inyongera ku bihereranye no kuza k’Ubwami. Yabanje kubaburira ku bihereranye n’igihe yari kuzaba ahari afite ububasha bwa cyami, ati “igihe kizaza ubwo muzifuza kubona umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona” (Luka 17:22). Yesu yashakaga kuvuga ko Umwana w’umuntu yari kuzatangira gutegeka mu Bwami bwe mu gihe kizaza. Mbere y’uko icyo gihe kigera, bamwe mu bigishwa be bashoboraga kwifuza cyane ko bwaza, ariko bagombaga gukomeza gutegereza kugeza igihe Imana yagennye kigeze, maze Umwana w’umuntu akaza.

Yesu yakomeje agira ati “abantu bazababwira bati ‘murebe hariya’ cyangwa bati ‘murebe hano!’ Ntimuzasohoke cyangwa ngo mubiruke inyuma. Nk’uko iyo umurabyo urabije ubonekera mu ruhande rumwe rw’ikirere ukagera no ku rundi ruhande, ni ko bizamera no ku Mwana w’umuntu” (Luka 17:23, 24). Abigishwa ba Yesu bari kurindwa bate kwiruka inyuma ya ba mesiya b’ibinyoma? Yesu yavuze ko kuza kwa Mesiya w’ukuri kuzamera nk’umurabyo urabya ukaboneka ahantu hanini. Abantu bose bazi kwitegereza, bari kuzabona ikimenyetso kigaragaza ko ahari afite ububasha bwa cyami.

Hanyuma Yesu yagereranyije icyo gihe n’ibintu byabayeho kera, maze agaragaza ukuntu imyifatire y’abantu izaba imeze agira ati “nk’uko byagenze mu minsi ya Nowa, ni na ko bizagenda mu minsi y’Umwana w’umuntu . . . Ni na ko byagenze mu minsi ya Loti: bararyaga, baranywaga, baraguraga bakagurisha, bagatera imyaka kandi bakubaka. Ariko umunsi Loti yaviriye i Sodomu, haguye umuriro n’amazuku biturutse mu ijuru, birabarimbura bose. Uko ni na ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.”​—Luka 17:26-​30.

Yesu ntiyavuze ko abantu bo mu gihe cya Nowa n’abo mu gihe cya Loti barimbutse bitewe n’uko bakoraga ibikorwa bisanzwe ari byo kurya, kunywa, kugura, kugurisha, guhinga no kubaka. Nowa na Loti n’imiryango yabo na bo bakoraga bimwe muri ibyo bikorwa. Ariko abandi bantu bo  bahugiraga muri ibyo bikorwa ntibite ku byo Imana ishaka kandi bakirengagiza igihe barimo. Ku bw’ibyo rero Yesu yarimo agira inama abigishwa be yo kwita ku byo Imana ishaka kandi bakabikorana ishyaka. Bityo rero Yesu yaberetse inzira izatuma barindwa, ni ukuvuga inzira izatuma bakomeza kubaho igihe Imana izaba ije kurimbura.

Abigishwa bagombaga kwirinda kurangazwa n’ibintu by’isi, ni ukuvuga ‘ibyo basize inyuma.’ Yesu yaravuze ati “kuri uwo munsi, umuntu uzaba ari hejuru y’inzu ariko ibintu bye biri mu nzu, ntazamanuke ngo abifate; kandi umuntu uzaba yagiye mu murima na we ntazagaruke kureba ibyo yasize inyuma. Mwibuke umugore wa Loti” (Luka 17:31, 32). Yahindutse inkingi y’umunyu.

Yesu yakomeje abwira abigishwa be uko ibintu bizaba bimeze, igihe Umwana w’umuntu azaba ategeka ari Umwami, agira ati “ndababwira ko muri iryo joro abagabo babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe, umwe azajyanwa ariko undi asigare” (Luka 17:34). Bityo rero bamwe bazabona agakiza, mu gihe abandi bo bazasigara, bakabura ubuzima.

Abigishwa baramubajije bati “ibyo bizabera he Mwami?” Yesu yarabashubije ati “aho intumbi iri, ni na ho kagoma ziteranira” (Luka 17:37). Koko rero, bamwe bazamera nk’ibisiga bireba kure. Abo bigishwa bazateranira kuri Kristo w’ukuri ari we Mwana w’umuntu. Icyo gihe Yesu azaha abigishwa be amagambo y’ukuri atanga ubuzima kugira ngo bayahe abafite ukwizera bose.

IBINDI WAMENYA

IBIBAZO BISHINGIYE KURI BIBILIYA

Ese Ubwami bw’Imana buba mu mutima wawe?

Bibiliya iba ishaka kuvuga iki iyo uvuga ngo “ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe”?